Indirimbo Zikundwa Open in the app

#165

Hozana singizwa Yesu

Gushimisha

Couplet 1

Hozana, Singizwa, Yesu, Mukiza Mwiza: Watumenyesheje Urukundo rw’Uwiteka. Usingizwe, Mwami: Wavuye mw’Ijuru, Uzanir’ab’isi Agakiza keza. (x2)

Couplet 2

Hozana, Singizwa, Muvunyi w’Ubugingo; Imitim’ishime iryo Zina ryawe ryiza. None turirimbe izi ndirimbo nshya, ngw’abana b’Imana banezerwe bose. (x2)

Couplet 3

Hozana, Singizwa, wowe, Nshuti y’abantu. uwihanganye wese ntabwo wanga kumwakira. Wowe, Mwami Mwiza, Waje kutwigisha no kutumenyesha uk’Ukiranuka. (x2)

Couplet 4

Hozana, Singizwa, Yesu, Mukiza wacu; Wemeye kwitanga kubw’ibicumuro byacu, Wicisha bugufi, maz’Upfira bose, kugira ngw’abawe: Babon’Ubugingo. (x 2)