Indirimbo Zikundwa Open in the app

#162

Nganirir’ibya Yesu n’iby’Urukundo rwe

Gushimisha

Couplet 1

Nganirir’ibya Yesu n’iby’Urukundo rwe, n’uko Yavuye mw’Ijuru, ngwaz’ Aducungure. Ni yo magamb’ ankwiriye, nd’indushyi, mpindanye. Yamviriy’ Amaraso ye ngw’Anshungure, mb’uwe.

Refrain

Nganirir’ibya Yesu (x3) n’iby’Urukundo rwe.

Couplet 2

Twagereranya n’iki ibyo Yababajwe ntiyanze kutubambirwa ngwadukiz’ ibyaha. Bisubiremo witonze, ne kubyibagirwa, ngo men’icyo Yankoreye n’uko Yanshunguye.

Refrain

Nganirir’ibya Yesu (x3) n’iby’Urukundo rwe.

Couplet 3

Onger’unyibuts’ibye, mbimeny’uko biri. Bivug’uburyo bworoshye nk’ubwiriz’ umwana. N’umbonan’ umubabaro, ujy’umber’Inshuti, Umbwir’ iby’ubwo Buntu bwe ngo bimpumurize.

Refrain

Nganirir’ibya Yesu (x3) n’iby’Urukundo rwe.

Couplet 4

Hor’ubimbwir’iteka: Ntibizandambira. Umva, ni jye munyabyaha Yesu yaj’Ashaka! Erega, n’igitangaza: Mbyamamaze hose, Uwer’utagir’inenge kumfira ndi mubi!

Refrain

Nganirir’ibya Yesu (x3) n’iby’Urukundo rwe.

Couplet 5

Uzonger’ubimbwire iteka n’ubona yuko gukund’ iby’iyi si binyaz’umugisha. Unyibuts’ iby’isi yindi irut’iyi cyane, ngo mbon’ Umwami w’iyo si, Antunganye, nyurwe.

Refrain

Nganirir’ibya Yesu (x3) n’iby’Urukundo rwe.