#122
Ukunda kujy’ambabarira
Gushimisha
Couplet 1
Ukunda kujy’Ambabarira n’Umukiza. Umfasha kujya nesh’ibibi n’Umukiza. Umwami wanjy’ Aranyizeza, nanjye nkunda kumukorera, kukw’Ashaka kubabarira umwegera.
Couplet 2
Nkund’iyi Nzira y’Agakiza Y’Umukiza, kukw ijy’intera kunezerwa mu Mukiza. Nababazwa n’iby’isi cyane, mfashwa no kujya mwizigira, ngahora mpanz’ amas’iteka Umukiza.
Couplet 3
Ndashima rwos’Uwankijije: Ni We Yesu. Kand’Azanjyana mu Bwami bwe kukw’Ankunze. Nuko nemera gushorerwa n’Umwuka Wera w’Umukiza, kukw’ari wo Mufash’uhamya ibya Yesu.