#121
Yesu ni We Mucyo wanjye
Gushimisha
Couplet 1
Yesu ni We Mucyo wanjye; Amurikir’Inzira. Nemer’intege nke zanjye; Nizera kw’Andengera. Amurikir’ Inzira. (x2) Nemer’intege nke zanjye; Nizera kw’Andengera.
Couplet 2
Yesu ni We nshungu yanjye: Koko Yaramfiriye! Ni We byiringiro byajye; Ni We Wambabariye. Koko Yaramfiriye! (x2) Ni We byiringiro byanjye; Ni We Wambabariye.
Couplet 3
Yesu ni W’ump’ Amahoro; Atuma nkiranuka. Ajy’Amp’ Ubugingo na bwo bunkiz’ibyah’ iteka. Atuma nkiranuka (x2) Ajy’amp’ Ubugingo na bwo bunkiz’ibyah’iteka.
Couplet 4
Yishyuye n’imyenda yanjye, Angur’ Amaraso ye. Yanteguriye gakondo mu Bwami bwo mw’Ijuru. Angur’ Amaraso ye; (x2) Yanteguriye gakondo mu Bwami bwo mw’Ijuru.