#123
Yesu ni Wowe musa
Gushimisha
Couplet 1
Yesu, ni Wowe musa mbonyemo Amahoro nifuzaga. Najyaga nyashaka, sinyabone, ngasuhuz’ umutim’iteka.
Refrain
None, ni Yes’Umpaza wenyine nta n’irindi zina nemera, kuk’Ubugingo n’umunezero bibonekera muri We.
Couplet 2
Nifuzag’uko nakwinezeza, ntita ku Mukiza wanjye. Nkimwirengagiza ntamwitaho, nukw’amfatish’ Urukundo rwe.
Refrain
None, ni Yes’Umpaza wenyine nta n’irindi zina nemera, kuk’Ubugingo n’umunezero bibonekera muri We.
Couplet 3
Najyaga njya kw’iriba ry’iyi si, mfit’inyota nyinshi cyane, naba ngiye kunyw’agakam’ubwo, nuko nkayabura, nkiheba.
Refrain
None, ni Yes’Umpaza wenyine nta n’irindi zina nemera, kuk’Ubugingo n’umunezero bibonekera muri We.
Couplet 4
Nuzuy’agahinda n’ubwihebe, mbuz’ibyo niringiraga; Maz’amaso yanjy’ arahumuka, ndakureba, Yesu, ndanyurwa.