#120
Mw’Ijuru imbere Y’Imana
Gushimisha
Couplet 1
Mw’Ijuru imbere y’Imana, mfit’umuntu Umvugira n’Umukuru W’abatambyi kandi yitwa Rukundo. Mpamya Y’uko izina ryanjye riri mu Mutima We Ubw’Amvugira, nta Mwanzi Wamunyirukanaho.
Couplet 2
Satan’iy’ anyibukije gukiranirwa kwanjye, Ashaka kunyihebesha njya ntumbira mw’Ijuru. Ndebay’Umukiza wanjye Wabikuyeho rwose kera Yarampongereye nuko, Sinzarimbuka.
Couplet 3
Uwitek’Umucamanza Ambonyehw’ Amaraso, Ntancir’ urubanza rubi anyit’ukiranutse. Yaranshunguye ngo mb’uwe niko kunyishingira kukw’Adapfa, Singipfuye jye na Yesu Tur’umwe.