#100
Abahoze mu mwijima babony’ Umucyo w’ukuri
Agakiza
Couplet 1
Abahoze mu mwijima babony’Umucyo w’Ukuri. Haleluya, Haleluya, Umwana Yatuvukiye, uwo Mwana w’umuhungu. Haleluya (x5).
Couplet 2
Kand’azitw’ Igitangaza, Azitwa n’Umujyanama. Haleluya, Haleluya, Azitw’ Iman’Ikomeye, Yitw’ Umwami w’Amahoro. Haleluya (x5).
Couplet 3
Izina rizwi ni Yesu risobanur’Umukiza. Haleluya, Haleluya, Azitwa n’Imanuweli, yukw’Iman’Iri muri twe. Haleluya (x5).
Couplet 4
Icyubahiro mw’Ijuru kib’icy’ Iman’Ihoraho. Haleluya, Haleluya. No mw’isi hab’Amahoro, abe mubo Yishimira. Haleluya (x5).
Couplet 5
Kand’abemey’uwo Mwana bakizera n’Izina rye, Haleluya, Haleluya. Bahaw’ ubushobozi pe, bwo kub’abana b’Imana. Haleluya (x5).