#99
Nshatse kugukurikira buri munsi
Agakiza
Couplet 1
Nshatse kugukurikira buri munsi, Mwami Yesu. Mu gihe cy’umunezero ndetse no mu mubabaro. Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye. Tuzi rwose k’uri hafi yo kutugeza mw’Ijuru.
Couplet 2
Sinahora mbaririza Urugendo rwawe Yesu, cyangwa se ngo nshidikanye kugukurikira, Yesu. Umurimo wanjye n’uwo kugukurikira Yesu, no gukomez’iyo Nzira nk’uko Wayimenyesheje.
Couplet 3
Mu gihe hagiz’ icyaza kikantesh’ Inzira yawe, cyangwa kikandemerera mur’urwo Rugendo mfite, Uzaz’uc’uwo mugozi Uzab’ umbeshy’ umutima nezezwa no kubohorwa nkabon’uko ngukorera.
Couplet 4
Urandinde, Mwami Yesu, ntunganiriz’ imigambi. Niba naniw’ Urugendo uzanyibuts’ Urukundo uti ngwino, mwana wanjye, hasigay’ umwanya muto, kuk’uzahozw’ ibyo byose ugez’ iwanjye mw’Ijuru.