#101
Habayeh’umusozi
Agakiza
Couplet 1
Habayeh’umusozi warih’ Umusaraba w’umubabar’ utey’isoni. Ariko ndawukunda kuko Yesu Yatanze Ubugingo bwe ngo mb’ukijijwe.
Refrain
Nkund’uwo Musaraba wa Yesu uvamw’ Imbaraga zo kunesha. Nzahora ngundir’ Umusaraba kugez’ubwo nzambikwa rya Kamba.
Couplet 2
Kand’uwo Musaraba tubonahw’ Amaraso dukomeze tuwuririmbe. Yes’Umwana w’Imana, Yapfuy’urwo baseka, Aduhesh’ Agakiza k’Imana.
Refrain
Nkund’uwo Musaraba wa Yesu uvamw’ Imbaraga zo kunesha. Nzahora ngundir’ Umusaraba kugez’ubwo nzambikwa rya Kamba.
Couplet 3
Kand’uwo Musaraba ni w’unkundisha Yesu nubw’ usuzugurwa na benshi. Kand’Umwana w’Intama Yahets’ Umusaraba Awujyana ha mw’i Gologota.
Refrain
Nkund’uwo Musaraba wa Yesu uvamw’ Imbaraga zo kunesha. Nzahora ngundir’ Umusaraba kugez’ubwo nzambikwa rya Kamba.
Couplet 4
Kand’uwo Musaraba nubwo wab’uw’isoni, nzakomeza kuwuhimbaza, kugez’ubw’ Umukiza Azanjyana mw’Ijuru muri bwa Bwami bwe buhoraho.