Indirimbo Zikundwa Open in the app

#94

Nezerwa mutima wanjye

Agakiza

Couplet 1

Nezerwa, mutima wanjye, kuko warons’Agakiza. Namaze kubabarirwa nd’uwa Yesu na We n’uwanjye.

Couplet 2

Yankijije mu mutima n’Umuganga mwiza cyane. Kandi mu Mwuka We Wera nihw’ abatiriz’abantu be.

Couplet 3

Nzi ko nanditswe mw’Ijuru kubw’ Umwami wanjye Yesu. Nd’ubutunzi bw’Umukiza, nzahora nd’uw’iteka ryose.

Couplet 4

None mu mutima wanjye ndaririmb’ Imana Data. Buri munsi ni We Nshuti yo kunezeza muri byose.

Couplet 5

Yankuyehw’ibyaha byose nanjye sinzabisubira. Kandi Yes’Aracyakiza abamusanga buri gihe.

Couplet 6

Indirimbo zimushima zikwiriye kuba nyinshi. Mu mutima wanjye naho hati: hashimw’ Iman’iteka!