Indirimbo Zikundwa Open in the app

#95

Ndashaka kuririmbira Yesu

Agakiza

Couplet 1

Ndashaka kuririmbira Yesu, Yaj’ar’ Umwami w’igikundiro. Yarababajwe ndetse no gupfa, kugira ngw’Ambature mu byaha.

Refrain

Nzahora ndirimbira Yesu kubw’Urukundo Yangiriye, Yanyishyuriy’ imyenda yose, Yarambohoye muri byose.

Couplet 2

Nd’uwo guhamy’ iby’urwo Rukundo rwabonetse mu Mukiza wanjye, cyane cyan’uko yaj’akankiza kandi nar’uwo kurimbuka.

Refrain

Nzahora ndirimbira Yesu kubw’Urukundo Yangiriye, Yanyishyuriy’ imyenda yose, Yarambohoye muri byose.

Couplet 3

Ndashimir’uwo Mukiza wanjye, kubw’Ububasha bwe butangaje. Kandi niw’Unshyiramw’ imbaraga zo kunesh’ Umwanzi Satani.

Refrain

Nzahora ndirimbira Yesu kubw’Urukundo Yangiriye, Yanyishyuriy’ imyenda yose, Yarambohoye muri byose.

Couplet 4

Ndashaka rwose kuririmbira, uwo Mwami wanjye, Yesu Kristo. Koko n’ukuri Yarankijije. Nzahora mpirw’iminsi yose.

Refrain

Nzahora ndirimbira Yesu kubw’Urukundo Yangiriye, Yanyishyuriy’ imyenda yose, Yarambohoye muri byose.