Indirimbo Zikundwa Open in the app

#93

Yesu Mukiza ni We Wanshunguye kera

Agakiza

Couplet 1

Yesu Mukiza, ni We Wanshunguye kera, Yanyitangiriye ki giti. Yikorey’ ibyaha byanjye ndetse n’ibyawe, Atwoz’atyo mu Maraso Ye.

Refrain

Nzi kw’ibyaha byabambwe ku Musaraba, Yes’ubwo Yitangako kera Yanzwe n’abantu benshi. Arasuzugurwa ni ko Yatwujuje n’Imana.

Couplet 2

Yes’Afit’Urukundo rutangaje rwose, rwatumy’Anyeza mu mutima. Yesu Mukiza ni We Wambatuye rwose ubwo Yabambwaga ku giti.

Refrain

Nzi kw’ibyaha byabambwe ku Musaraba, Yes’ubwo Yitangako kera Yanzwe n’abantu benshi. Arasuzugurwa ni ko Yatwujuje n’Imana.

Couplet 3

Niyemeje kugundir’ Umukiza wanjye kuko Yemeye kumfir’atyo. Ndagushimira Yesu kuko Wankunz’utyo, nzahora ngushima, Mukiza.

Refrain

Nzi kw’ibyaha byabambwe ku Musaraba, Yes’ubwo Yitangako kera Yanzwe n’abantu benshi. Arasuzugurwa ni ko Yatwujuje n’Imana.