Indirimbo Zikundwa Open in the app

#92

Mw’Ijuru ni heza cyane

Agakiza

Couplet 1

Mw’Ijuru ni heza cyane, kuko hatabamo ibyaha, N’ukuri ni heza cyane, ni Yesu Wahateguye.

Couplet 2

Dushimire Yesu Kristo, kuko Yaduteguriye Ibyicaro byiza cyane, mw’Ijuru ku Mana Data.

Couplet 3

Mw’Ijuru ni heza cyane, nta musinz’uzahagera. N’ukuri ni heza cyane, nta mujur’uzahagera.

Couplet 4

Mw’Ijuru ni heza cyane, nta muroz’uzahagera. N’ukuri ni heza cyane, nta mwicany’uzahagera.

Couplet 5

Mw’Ijuru ni heza cyane, ntihazajy’abahehesi. N’ukuri ni heza cyane, nta mugom’uzahagera.

Couplet 6

Mw’Ijuru ni heza cyane, hagenew’abakijijwe. N’ukuri ni heza cyane, kandi hazicar’Abera.