#91
Namaze kumeny’ibyiza
Agakiza
Couplet 1
Namaze kumeny’ibyiza byinshi Yesu Yakoraga mu gihe Yagenderaga mur’iyi si, aho Yageraga hose ni ko Yajyag’ abafasha nejejwe no kuririmba yuko Yes’Adahinduka.
Refrain
Yesu Krist’uko Yar’ari ni kw’Ahor’ iminsi yose. Arashak’ abazimiye ndets’Akiza n’abagome uwo Mukiza ntahinduka.
Couplet 2
Kandi hariho n’impumyi yitwa ga Barutimayo. Imaze kumenya ko Yes’ari hafi yinginga Yesu yizeye nukw’ ikizwa kubw’ Ubuntu. Nejejwe no kuririmba yuko Yes’Adahinduka.
Refrain
Yesu Krist’uko Yar’ari ni kw’Ahor’ iminsi yose. Arashak’ abazimiye ndets’Akiza n’abagome uwo Mukiza ntahinduka.
Couplet 3
Yes’Ahamagar’ abanyabyaha ndetse n’abarwayi bos’Abahamagarira kubakiza naw’ukore ku nshunda ze urahabw’ imbaraga nshya. Ugire nka wa mugore kuko Yes’Adahinduka.
Refrain
Yesu Krist’uko Yar’ari ni kw’Ahor’ iminsi yose. Arashak’ abazimiye ndets’Akiza n’abagome uwo Mukiza ntahinduka.
Couplet 4
Namaze kumenya yuko Yasabirag’abanzi be. Cyane cyan’ubwo yari ku Musaraba n’ukuri Yarababajwe ubwo yambikwag’amahwa. Nejejwe no kuririmba yuko Yes’Adahinduka.
Refrain
Yesu Krist’uko Yar’ari ni kw’Ahor’ iminsi yose. Arashak’ abazimiye ndets’Akiza n’abagome uwo Mukiza ntahinduka.