#81
Nkunda kumv’amakuru y’Umurwa
Agakiza
Couplet 1
Nkunda kumv’amakuru y’Umurwa uri kur’ahateger’ ibyago, Kand’ Umucyo n’Umwana w’Intama, umuns’ umwe nzawinjiramo. Haleluya, ni ko mvuz’impundu! Haleluya, nzinjira mu Murwa! Haleluya, ndi hafi kujyamo. Umuns’ umwe nzawinjiramo.
Couplet 2
Nta marir’aba mur’ uwo Murwa, Nta muruh’ ubayo n’intambara. Nta n’indwar’ ishobora kubayo. Umuns’ umwe nzawinjiramo. Haleluya, nuzuy’ ibyishimo, Haleluya, nzinjira mu Murwa. Haleluya, ndi hafi kujyayo. Umuns’ umwe nzawinjiramo.
Couplet 3
Abazajya mur’icyo Gihugu bazaba bambay’ Imyenda yera. Babikiw’ Ikamba ry’izahabu. Umuns’ umwe nzakigeramo. Haleluya, nta gushidikanya. Mw’Ijuru hariy’ Umunezero. Nta bw’umubabar’ uba mw’Ijuru. Niringiye kuzinjiramo.