#82
Tuzajyanwa kuri wa Munsi
Agakiza
Couplet 1
Tuzajyanwa kuri wa Munsi, ubw’impand’ izab’ivuze. Tuzateranir’ imbere ye, dushimir’ Umwami Yesu. Hazamanuka ba Marayika bazaza kurimbur’ abantu, abanze kwakir’ Umukiza, bakamurutish’ iby’iyi si.
Refrain
Hazabaho kurira gusa ndetse no guhekeny’ amenyo. Igihe cyo Kwizera Yesu kizaba gishize rwose.
Couplet 2
Abafit’abagore benshi icyo gihe bazahanwa. Abarozi n’abashikisha ndetse n’abapfumu bose, bazakorwa n’isoni rwose imbere y’Umukiza Yesu. Bazashak’aho bahungira nyamara ntibazahabona.
Refrain
Hazabaho kurira gusa ndetse no guhekeny’ amenyo. Igihe cyo Kwizera Yesu kizaba gishize rwose.
Couplet 3
Abatunz’iby’iyi si gusa bazashyirwa mu rubanza. Ubutunzi bwabo bw’iyi si buzahinduk’ umurama. Nta cyo bazabasha kubona cyabakiz’ibyaha bakoze. Bazafatwa kur’uwo munsi batabwe muri wa Muriro.
Refrain
Hazabaho kurira gusa ndetse no guhekeny’ amenyo. Igihe cyo Kwizera Yesu kizaba gishize rwose.
Couplet 4
Natwe Bakristo ba Mesiya nta teka tuzacirwaho. Tuzaba tujyanywe mw’Ijuru, Tuzasangira na Yesu. Azatwambik’ Imyenda yera n’ingofero nziza cyane. Inkota z’Abamarayika zizirukan’ abanyabyaha.
Refrain
Hazabaho kurira gusa ndetse no guhekeny’ amenyo. Igihe cyo Kwizera Yesu kizaba gishize rwose.