Indirimbo Zikundwa Open in the app

#80

Nifuza kuzagera muri wa Murwa

Agakiza

Couplet 1

Nifuza kuzagera muri wa Murwa, wo mw’Ijuru mwiza cyane. Ariko se ko ntaz’inzir’ ingezayo, ni nd’ubasha kuyinyereka. Ngwino vuba, ngwino vuba! Umukiz’ Arakwerek’Inzira.

Couplet 2

Ubwo najyaga ngendagend’ uko nshaka, nih’umucyo wantunguye. Uwo Mucyo waramurikaga cyane uturuka ku Musaraba. Natunguwe n’uwo Mucyo, uwo Mucyo wangezemo rwose.

Couplet 3

Kand’ijwi ryaturutse mur’ uwo Mucyo, riti; Niwambur’ inkweto. Kuko han’ugeze hahinduts’ahera Kand’Imana nay’ Ar’Iyera. None nsigaye nyoborwa neza rwose n’iyo Mana Yera.

Couplet 4

Habab’umunezero mwinshi mw’Ijuru, umunyabyaha yihannye. None Yesu naw’Aragutegereje kugira ngo wezwe mw’Iriba. Ngwino Wezwe, ngwino Wezwe, Amaraso y’arakweza rwose.

Couplet 5

Kandi mumenye ko Azagaruka vuba. Azab’aje nk’umujura. Nyir’inz’ iy’ameny’ igih’umujur’aza yaba maso kugez’ ubw’atibwa. Mube maso, mube maso, kuko mutaz’ umunsi n’igihe.

Couplet 6

Kandi mumenye ko ngiye kuza vuba. Nzaba nzanywe no guhemba. Ibikwiranye n’umurimo w’umuntu. Nimukomez’icyo mwahawe. Kor’ibyiza, kugira ng’Uzahembw’ ibikwiranye na byo.

Couplet 7

Najyanywe no kubategurir’ ahanyu, kugira ngo muzabeho. Hariy’ Ibyicaro byinshi kandi byiza mukwiriye kuzabyicaramo. Nimusenge cyane cyane kugira ngo mutazaburayo.