#68
Nta bwo nkwiye kujya niganyira
Agakiza
Couplet 1
Nta bwo nkwiye kujya niganyira, nibaz’ ukw’ejo nzaba merewe. Nzajya nibuka yukw’Ihoraho, Imeny’ibyo byos’uko bingana. Ifit’umutima w’Urukundo kukw ijy’Intungish’ ibinkwiriye. Umunezero n’umubabaro byos’ Abinzaniramw’ Amahoro.
Couplet 2
Amba hafi ndetse buri munsi, kand’ Angerer’ Ubuntu bukwiye. Ajy’anyikorerer’ imitwaro ni We Data kandi ni We Mana! Nguk’ ukw’ajy’ Antunga buri munsi, ajy’Andamira mur’ ibyo byose. Buri muns’ Azajy’Amp’ imbaraga iryo n’Isezerano Yampaye.
Couplet 3
Mana yanjye, komez’ ujy’Umfasha ngutaramire ntez’icy’ Umbwira. Mpore nizey’ Ijambo Wambwiye sinkabure ku Mbaraga zawe. No mu bikomeye birih’ubu Undamburir’ Amaboko yawe. Ump’ imbaraga ku Buntu bwawe kugeza igihe Uzaza kunjyana.