Indirimbo Zikundwa Open in the app

#69

Igihugu cyiza kiradutegereje mw’Ijuru

Agakiza

Couplet 1

Igihugu cyiza kiradutegereje mw’Ijuru, kizicarwamo n’Abatowe na Yesu. Kand’iminsi turimo nayo nikw’ihita ningoga uwihangany’ azaragw’icyo Gihugu.

Refrain

Dor’Ubwami bw’Imana buregereje! Dor’Ubwami bw’Imana buregereje! Mutima wanjye ba maso, utungan’ iminsi yose. Dor’Ubwami bw’Imana Buregereje!

Couplet 2

Twizeye rwose kuzabon’icyo Gihug’uko kiri, dutegereje gus’Uwaducunguye. Ibimenyetso bitwereka kw’Agiye kugaruka, bitwereka ko wa Munsi wegereje.

Refrain

Dor’Ubwami bw’Imana buregereje! Dor’Ubwami bw’Imana buregereje! Mutima wanjye ba maso, utungan’ iminsi yose. Dor’Ubwami bw’Imana Buregereje!

Couplet 3

Kand’Ibyanditswe na byo bivuga, ko Yes’Aza vuba. Kand’ubw’ Azagaragarira mu bicu. Haleluya, Haleluya Azaboha wa Mugome, umwe wagerageje kuturimbura.

Refrain

Dor’Ubwami bw’Imana buregereje! Dor’Ubwami bw’Imana buregereje! Mutima wanjye ba maso, utungan’ iminsi yose. Dor’Ubwami bw’Imana Buregereje!

Couplet 4

Kand’abantu benshi barananiwe gutegereza, ubakanguze vuba bya bimenyetso. Kukw’ Ijambo ry’Imana rishaka gusohora vuba. N’ukuri tubona ko Yes’Aza vuba.