Indirimbo Zikundwa Open in the app

#67

Ba bakobwa cumi

Agakiza

Couplet 1

Ba bakobwa cumi biteguye kujya gusanganira wa Mukwe bari bajyany’ amatara yabo, ngw’aba murikire mu mwijima. Abatanu bar’abanyabwenge, bujuj’ amavuta mu mperezo, nahw’abandi batanu b’abapfu mu mperezo zabo hari humye.

Couplet 2

Hanyuma yah’Umukw’ aratinda nuko bose barahunikira. Bigeze mu gihe cy’igiseku, habah’ urusaku bat’Araje! Bumv’ irindi Jwi rivuga riti: Mwihutire kumusanganira. Ba bakobwa bose bitegura gutunganya ya matara yabo.

Couplet 3

Ba bapfu batangira kuvuga bati kw amatara yac’ ataka! Bati: Nya muneka, nshuti zacu, Ni muduhe ku mavuta yanyu. Na bo bati:Nta bwo yadukwira, Nimugende mujye kwigurira. Bafat’ inzir’ubwo baragenda bajya gushak’aho bagurira.

Couplet 4

Uwo mwanya bamaze kuv’aho, Umukw’ aherakw’ arasohora. Ba bakobwa bar’abanyabwenge binjirana n’Umukwe mu Bukwe. Ba bapfu baza bavuga bati: Databuja we, dukingurire. Arabasubiz’ati: Simbazi. Aherakw’ Arabakingirana.

Couplet 5

Nta bwo tuz’umunsi cyangw’ igihe, tube maso n’Amatara yacu. Yes’Ashobora kutwuzuriza Amavuta mu mitima yacu. Mwene Data, wumv’izi Nyigisho zituruka k’Umukiza wacu. Ukwiriye nawe kwitegura kumusanganir’ ubw’Agaruka.