Indirimbo Zikundwa Open in the app

#61

Kubw’Urukundo rwinshi

Agakiza

Couplet 1

Kubw’ Urukundo rwinshi rwatumy’Aza kunshaka, Anshyira ku bitugu Anjyana mu Rugo rwe. Haririmbw’ Indirimbo nziza ziririmbwa na Marayika.

Refrain

Yaj’Aje kunshaka kugira ngw’Ankize. Yamvanye mu musayo w’Urupfu. Yanshyize mu Rugo rwe rw’Intama.

Couplet 2

Yesu, Mwungeri Mwiza, yanzu Ye mu mutima. Aherakw’ Ambwir’ati, mwana wanjye nakunze. Uko ni kw’iryo Jwi rye ryiza ryahojej’ umutima wanjye.

Refrain

Yaj’Aje kunshaka kugira ngw’Ankize. Yamvanye mu musayo w’Urupfu. Yanshyize mu Rugo rwe rw’Intama.

Couplet 3

Nta bwo nakwibagirwa ko Yavuy’ Amaraso. Ubwo bamwambikaga na rya kamba ry’amahwa, kandi ku Musaraba ni ho nshimir’ Umwami Yesu Kristo.

Refrain

Yaj’Aje kunshaka kugira ngw’Ankize. Yamvanye mu musayo w’Urupfu. Yanshyize mu Rugo rwe rw’Intama.

Couplet 4

Ubu nsigaye ngendera mu Mucyo w’Ukuri. Mfit’ Amasezerano mur’ iyo Nzira ncamo, nzahora nshim’Umwami Yesu Iteka ryose nezerewe.

Refrain

Yaj’Aje kunshaka kugira ngw’Ankize. Yamvanye mu musayo w’Urupfu. Yanshyize mu Rugo rwe rw’Intama.

Couplet 5

Ibihe birihuta ndindiriy’ Igitondo, ubw’ Uzampamagara Unyinjiza mw’Ijuru. Nzahagarar’ imbere yawe nezerewe kandi ndirimba.

Refrain

Yaj’Aje kunshaka kugira ngw’Ankize. Yamvanye mu musayo w’Urupfu. Yanshyize mu Rugo rwe rw’Intama.