#60
Birakomeye gusobanukirwa Ubuntu
Agakiza
Couplet 1
Birakomeye gusobanukirwa Ubuntu bw’Iman’Ihoraho. Nari nuzuy’ ibyaha byinshi cyane ariko Yarambabariye.
Refrain
None nsigaye nz’Imana. Niy’Indindir’ Umunani wanjye. Nza wubon’ Umuns’ umwe, ubwo Yes’Azagaruka.
Couplet 2
Birakorameye gusobanukirwa ubwinshi bw’Urukund’ Agira. Nizeye gus’Ijambo rye Rizima kandi ryampay’ Umunezero.
Refrain
None nsigaye nz’Imana. Niy’Indindir’ Umunani wanjye. Nza wubon’ Umuns’ umwe, ubwo Yes’Azagaruka.
Couplet 3
Birakomeye gusobanukirwa iby’Imirimo y’Umwuka We. Kukw’ ashobora kumenyesh’ umuntu kwizer’ Umwami Yesu Kristo.
Refrain
None nsigaye nz’Imana. Niy’Indindir’ Umunani wanjye. Nza wubon’ Umuns’ umwe, ubwo Yes’Azagaruka.
Couplet 4
Nta bwo nz’iminsi yanjye nsigaranye, Yo kuba mur’iyi si ndimo. Har’ubwo nkigiriramw’ amakuba, ndetse n’umubabaro mwinshi.
Refrain
None nsigaye nz’Imana. Niy’Indindir’ Umunani wanjye. Nza wubon’ Umuns’ umwe, ubwo Yes’Azagaruka.
Couplet 5
Urupfu niba ruzansanga mw’isi, cyangwa se Yes’Akagaruka, Aje guhindur’ Abamwiringiye. Azaba Ahagaze mu bicu.