#62
Mu gihe cyo Gusenga, Amasengesho yacu
Agakiza
Couplet 1
Mu gihe cyo Gusenga, Amasengesho yacu agera kure cyane, atambuka n’inyenyeri. Umutima w’umuntu ujy’imbere y’Imana, ugakomang’ urugi, ushaka kureb’Imana.
Couplet 2
Nta mahoro yuzuye twabona mur’iyi si, kwa Data ni ho gusa hasenderey’ Amahoro. Umutim’ uzatuza, n’Umucy’ uzaba mwinshi, niba dukurikiye inzira y’Amasengesho.
Couplet 3
Ndetse n’umwana muto uzi guseng’ Imana, Nta bw’azagir’ ubwoba, azafashwa no gusenga. Kandi nti twibagirwe yukw’aho tujya hose, yuko gusenga kwacu kugera ku Mana Data!