Indirimbo Zikundwa Open in the app

#62

Mu gihe cyo Gusenga, Amasengesho yacu

Agakiza

Couplet 1

Mu gihe cyo Gusenga, Amasengesho yacu agera kure cyane, atambuka n’inyenyeri. Umutima w’umuntu ujy’imbere y’Imana, ugakomang’ urugi, ushaka kureb’Imana.

Couplet 2

Nta mahoro yuzuye twabona mur’iyi si, kwa Data ni ho gusa hasenderey’ Amahoro. Umutim’ uzatuza, n’Umucy’ uzaba mwinshi, niba dukurikiye inzira y’Amasengesho.

Couplet 3

Ndetse n’umwana muto uzi guseng’ Imana, Nta bw’azagir’ ubwoba, azafashwa no gusenga. Kandi nti twibagirwe yukw’aho tujya hose, yuko gusenga kwacu kugera ku Mana Data!