Indirimbo Zikundwa Open in the app

#59

Dor’Urukundo rw’Imana

Agakiza

Couplet 1

Dor’Urukundo rw’Imana rumurik’ iminsi yose. Icy’Ishaka nuko natwe twab’ umucyo mur’iyi si.

Refrain

Umucyo wac’umurike, imbere ya bene wacu. Kugira ng’umunt’ umw’umwe abon’Inzir’ itunganye.

Couplet 2

Kandi harih’umwijjma mw’isi, Wazanywe n’ibyaha. Hariho n’abantu benshi bashaka kubon’ Umucyo.

Refrain

Umucyo wac’umurike, imbere ya bene wacu. Kugira ng’umunt’ umw’umwe abon’Inzir’ itunganye.

Couplet 3

Ube maso mwene Data, tungany’ Itabaza ryawe. Kiza bamwe bazimiye, bakirish’ Umucyo wawe.

Refrain

Umucyo wac’umurike, imbere ya bene wacu. Kugira ng’umunt’ umw’umwe abon’Inzir’ itunganye.