Indirimbo Zikundwa Open in the app

#58

Turi mu gihe cyiza cy’Umunsi w’Agakiza

Agakiza

Couplet 1

Turi mu gihe cyiza cy’umunsi w’Agakiza. Yesu Yarangirije byose ku Musaraba, abantu benshi cyane basang’uwo Mukiza. Bahabw’ Umunezero, bakizwa mu mutima.

Refrain

Yesu, Mwana w’Intama, twese turagushima. Wadutunganirij’ Ubugingo buhoraho. Kandi Waduhinduye kub’Intumwa z’Imana no mu mazina yose nta rihwanye n’Iryawe.

Couplet 2

Waducunguye twese, Utuvir’ Amaraso. Ubuntu bwawe butumurikira nk’izuba. Tumaze kumeny’ Urukundo rw’Imana Yacu. Amaraso ya tumenyeshej’ Isezerano.

Refrain

Yesu, Mwana w’Intama, twese turagushima. Wadutunganirij’ Ubugingo buhoraho. Kandi Waduhinduye kub’Intumwa z’Imana no mu mazina yose nta rihwanye n’Iryawe.

Couplet 3

Ngwino nawe mugenzi, naw’ ugishidikanya, Iman’ Irakuzuza Ubuntu bwayo bwinshi. No mu mutima wawe harab’ Umunezero. Ibyiringiro byinshi n’Urukundo rukwiye.

Refrain

Yesu, Mwana w’Intama, twese turagushima. Wadutunganirij’ Ubugingo buhoraho. Kandi Waduhinduye kub’Intumwa z’Imana no mu mazina yose nta rihwanye n’Iryawe.