#57
Umukiza wac’Ashobora kutunezeza mw’isi
Agakiza
Couplet 1
Umukiza wac’Ashobora kutunezeza mw’isi. Atuyobora kubw’ Ubuntu, Ni w’Uduhaz’ ibyiza. Twizey’ Ubuntu bwe, kuko na We Yemeye kutuyobora twese. Haleluya, Haleluya, Haleluya, Ashimwe!
Couplet 2
Ni byiza gukund’iyo Mana, kuko Yaducunguye. Kandi ni byiza ko mb’uwayo, bindinda kuzimira. Tuzahoran’ Umunezero no mu gihe byose bizahinduka. Haleluya, Haleluya, Haleluya, Ashimwe!
Couplet 3
Iyo tugeragejwe kenshi mu mwijima w’iyi si, tumenya kw’ibyo byose mw’isi Ar’iby’igihe gito. Mw’Ijuru nta mubabar’ uhari, nta n’amarira azahagera. Haleluya, Haleluya, Haleluya, Ashimwe!
Couplet 4
Tureke kwiganyira kenshi, kubw’ inzu n’ibyo kurya, kukw’ ibyo byose tubihabwa kubw’ Ubuntu bw’Imana. Atuyobora mu Nzira yose, kand’ Atwikorerer’ imitwaro. Haleluya, Haleluya, Haleluya, Ashimwe!
Couplet 5
Ubw’ari byiza mur’iyi si kwizer’ Umwami Yesu. Bizamera bite mw’Ijuru Tubony’ Uburanga bwe. N’ukuri tuzanezerwa cyane tubony’ Ubwiza bwe budashira. Haleluya, Haleluya, Haleluya, Ashimwe!