#44
Izina rya Yesu Kristo
Agakiza
Couplet 1
Izina rya Yesu Kristo, Rihorahw’ iminsi yose. Iryo Zina n’iry’iteka, kandi nta bwo rihinduka. Rikwiriy’ abantu bose, abasaza n’abasore. Rishobora kuyobor’ umuntu wes’ushak’Imana.
Refrain
Iryo Zina ndarikunda. Rinezeza mu mutima. No kubw’iryo Zina ryiza, nanjye nahawe Agakiza.
Couplet 2
Iryo Zina ryamamaye mu mpande zose z’iyi si. Rizanir’ abantu bose Ibyiringiro bizima. Iryo Zina rishobora kudukurah’ ubugome. Rigatuma, mu mutima hategekwa n’Umukiza.
Refrain
Iryo Zina ndarikunda. Rinezeza mu mutima. No kubw’iryo Zina ryiza, nanjye nahawe Agakiza.
Couplet 3
Iryo Zina rishobora kumurika mu mwijima. Rishobora kuyobora Inzira nshya y’ubugingo. Nahw’ izuba ryakwijima, iryo Zina, ryo riraka. Rihimbazw’ iteka ryose mw’isi ndetse no mw’Ijuru.
Refrain
Iryo Zina ndarikunda. Rinezeza mu mutima. No kubw’iryo Zina ryiza, nanjye nahawe Agakiza.