#45
Iby’Iman’Ikora biradutangaza
Agakiza
Couplet 1
Iby’Iman’ikora biradutangaza, nta n’uwabimeny’uko biri. Arikw’ icyo nzi nukw’iby’ Iman’Ishaka, ari byo nkwiriye gukora.
Couplet 2
Mu Rugendo nta bwo nabimenya byose, ariko nzi ko nzabimenya. Ni ku ki turizwa n’ibyago biriho, kand’ari byo mu gihe gito.
Couplet 3
Yesu nzi k’ufit’ amagar’ ibihumbi, harimo n’iryo Wangeneye. Icyo Wampitiyemo n’ukugira ngo nzagere mw’Ijur’amahoro.
Couplet 4
Kandi nk’ukw Eliya yajyanywe ningoga, nanjy’uko ni ko nzava mw’isi. Ubw’ ibyago byose bizaba bishize, hariho guhimbaz’Imana.
Couplet 5
Tuzab’ibihumbi turamy’ Umukiza. Tuzamuririmbira twese: Ur’Iman’ Ikiranuka muri byose ku Buntu n’Inam’Utugira.
Couplet 6
Ubu ntegereje kandi nihanganye kuzasobanukirwa byose. Mfit’ Ibyiringiro bifit’ Ubugingo, Mfit’ umugabane mw’Ijuru.