#43
Ngwin’unyigishe ya Nkuru nziza
Agakiza
Couplet 1
Ngwin’unyigishe ya nkuru nziza, Ya nkuru y’agakiza. Nubwo ntabasha kumenya neza Ubuntu bwe bwinshi. Nzi yuk’ubwo nari mu mwijima, Yesu Mukiza yarahansanze. Aherakw amp’ agakiza, Ampa n’ibyiringiro.
Refrain
Nar’ impumyi, non’ ubu ndabona. Kuko yumvise gusenga kwa njye. Kandi ntazanyibagirwa, Kuko nzi yukw ankunda.
Couplet 2
Kand’iy’abumbuy’ ibiganza bye, tubonamw’ Agakiza. Nib’unaniriwe mu mutima, ngwin’usange Yesu. Waruhijwe n’ibyo byaha byawe,tumbir’ Umukiza wawe Yesu. Kand’araguha Agakiza, ngwino kukw’ Agukunda.
Refrain
Nar’ impumyi, non’ ubu ndabona. Kuko yumvise gusenga kwa njye. Kandi ntazanyibagirwa, Kuko nzi yukw ankunda.