#22
Yesu Mwami ni w’Utubaz’ati
Agakiza
Couplet 1
Yesu Mwami ni w’Utubaz’ ati: Ni nde ntumye mu murima wanjye. Dore hari benshi bazimiye, Gend’ ubamenyesh’ Ubuntu bwanjye.
Refrain
Mana yanjye, ntegek’ubu. Unkozeho ikara ry’Umuriro. Mana yanjye, ntegek’ubu. Ntuma Mwam’ubu nd’imbere yawe.
Couplet 2
Umuntu w’Imana yaravuze Ati: Jye nta cyo nishoboreye. Arikw’ ashyuhijwe n’Umuriro, Ati: Mana, noneh’ uz’untume.
Refrain
Mana yanjye, ntegek’ubu. Unkozeho ikara ry’Umuriro. Mana yanjye, ntegek’ubu. Ntuma Mwam’ubu nd’imbere yawe.
Couplet 3
Har’abantu benshi bazimira, batameny’ Umwami Yesu Kristo. Muze, tujye kubabwir’ inkuru y’Agakiza k’Ijambo rya Yesu.
Refrain
Mana yanjye, ntegek’ubu. Unkozeho ikara ry’Umuriro. Mana yanjye, ntegek’ubu. Ntuma Mwam’ubu nd’imbere yawe.
Couplet 4
Igihe cy’isarura gishize, Abakozi bose bazataha. Kand’Umwami wab’Azabakira, Ababwir’ati: Mwakoze neza.