Indirimbo Zikundwa Open in the app

#22

Yesu Mwami ni w’Utubaz’ati

Agakiza

Couplet 1

Yesu Mwami ni w’Utubaz’ ati: Ni nde ntumye mu murima wanjye. Dore hari benshi bazimiye, Gend’ ubamenyesh’ Ubuntu bwanjye.

Refrain

Mana yanjye, ntegek’ubu. Unkozeho ikara ry’Umuriro. Mana yanjye, ntegek’ubu. Ntuma Mwam’ubu nd’imbere yawe.

Couplet 2

Umuntu w’Imana yaravuze Ati: Jye nta cyo nishoboreye. Arikw’ ashyuhijwe n’Umuriro, Ati: Mana, noneh’ uz’untume.

Refrain

Mana yanjye, ntegek’ubu. Unkozeho ikara ry’Umuriro. Mana yanjye, ntegek’ubu. Ntuma Mwam’ubu nd’imbere yawe.

Couplet 3

Har’abantu benshi bazimira, batameny’ Umwami Yesu Kristo. Muze, tujye kubabwir’ inkuru y’Agakiza k’Ijambo rya Yesu.

Refrain

Mana yanjye, ntegek’ubu. Unkozeho ikara ry’Umuriro. Mana yanjye, ntegek’ubu. Ntuma Mwam’ubu nd’imbere yawe.

Couplet 4

Igihe cy’isarura gishize, Abakozi bose bazataha. Kand’Umwami wab’Azabakira, Ababwir’ati: Mwakoze neza.