Indirimbo Zikundwa Open in the app

#23

Umurima w’Iman’ureze

Agakiza

Couplet 1

Umurima w’Iman’ ureze, N’igi he cyo kuwusarura. Mwa basaruzi muze vuba, Gusarur’ ibisarurwa bye.

Couplet 2

Yes’ubu turakwinginga: Woherez’ Abakozi bawe. Baterany’ ibyo bisarurwa, Babigushyikirize Mwami.

Couplet 3

Ubazindure kare cyane, Kand’ abandi mu gica munsi. No mu gihe cy’umugoroba, Yes’ ubahamagare bose.

Couplet 4

Urahamagawe Mukristo, Genda vuba udakererwa. Kandi wubur’ amaso yawe, Kuk’ Umwami Yes’ aza vuba.

Couplet 5

Muze mwese duhaguruke, Dukorer’ uwaducunguye. Hasigaye umwanya muto, Akaza kutugororera.