#21
Nimuze tureb’imbere
Agakiza
Couplet 1
Nimuze tureb’imbere, dutegerez’ igitondo. Twiringir’ Imana yacu, niy’Izakor’ Imirimo. Izirukana Satani, Izategek’isi yose. Tuzanesha ni dusaba, Kukw’ Iman’ ijy’itwumvira.
Couplet 2
Dor’impanda ziravuze, muze twese dukanguke, kukw’ Imana yac’ Ishaka yuko twese tub’abera. Buri muntu mu Itorero, ab’uwejejwe muri ryo. Nshuti, reka kwiganyira, urahabw’ imbaraga nshya.
Couplet 3
Muririmbir’Ihoraho, Yes’Ari hamwe natw’ubu. Tunesh’ ibigerageza kubw’ Imbaraga za Yesu. Nimuze tumukorere, tumuh’ ubutunzi bwacu. Ndets’ ubwenge n’umutima bikorer’ Umwami Yesu!
Couplet 4
Kand’ abantu benshi cyane ntibaz’ Inzira y’Ijuru. Babohewe mu maboko ya wa mugome Satani. Muze twese tubashake, tubasangish’ Umukiza. Ntiducogore gusenga kugez’ubwo Yes’Azaza!