Indirimbo Zikundwa Open in the app

#287

Cya gihugu twasezeranijwe

Umuco

Couplet 1

Cya Gihugu twasezeranijwe, cy’Amahoro cy’Amahirwe, cy’Umunezero cy’Igikundiro, cy’Ibyishimo bisa.

Refrain

./.Nifuza mu mutima wanjye, kuzagituramwo, niko nsenga niko nsaba Imana Nyiraco./.

Couplet 2

Cya Gihugu kizava mw’Ijuru, cy’Izahabu kirabagirana, nicy’ Imana Yasezeranije Umugeni wa Yesu.

Refrain

./.Nifuza mu mutima wanjye, kuzagituramwo, niko nsenga niko nsaba Imana Nyiraco./.

Couplet 3

Abazinjira mur’ icyo Gihugu, n’abana b’Aburahamu, bizey’ Ijambo ry’Isezerano, Ijambo Rihishuwe.

Refrain

./.Nifuza mu mutima wanjye, kuzagituramwo, niko nsenga niko nsaba Imana Nyiraco./.

Couplet 4

Abajya bumv’ Ijambo ry’Imana, bakiziba amatwi yabo, ntibazobona Yerusalemu, cya Gihugu gishya.

Refrain

./.Nifuza mu mutima wanjye, kuzagituramwo, niko nsenga niko nsaba Imana Nyiraco./.