#622
Ibihe biruhije bana b’imana
Umuco 2
Couplet 1
Ibihe biruhije yemwe Bana b’Imana, N’ibi dusohoyemwo dukomez’ Ukwizera, Kuk’Umwanzi Satani yadusavye Uwiteka ngw’atugosore kand’adushingure.
Refrain
Twubake tugwana nka Nehemiya n’abe, Ntibatinyag’ abansi natwe tubarebeho; Dukomeze ku Rufatiro dusanīsh’ amabuye yahozeho, twubake kandi tugwana.
Couplet 2
Mwibuk’uwo Muhanuzi n’abubatsi b’igihe cye, Ubwo basanag’ inkike z’i Yerusalemu, Ntibacikag’ intege bakorag’ umurimo w’Imana, Bubakaga bafit’ intwaro zabo.
Refrain
Twubake tugwana nka Nehemiya n’abe, Ntibatinyag’ abansi natwe tubarebeho; Dukomeze ku Rufatiro dusanīsh’ amabuye yahozeho, twubake kandi tugwana.
Couplet 3
Natwe Bwoko bw’Imana mur’iki gihe cyacu, Umurimo w’Imana ni twebwe tuwushinzwe, Dufat’ intwaro zacu tujye mu myanya yacu, Maze twubak’Inzu y’Uwitek’ Imana.
Refrain
Twubake tugwana nka Nehemiya n’abe, Ntibatinyag’ abansi natwe tubarebeho; Dukomeze ku Rufatiro dusanīsh’ amabuye yahozeho, twubake kandi tugwana.
Couplet 4
Umwanzi w’abizera yari yadutwaye byinshi, Dushimir’ Uwiteka yuko twagaruriwe (U)kwizera nk’ukw’ Intumwa, twashubijwe ku Rufatiro, Ibyar’Iwe byose Byaragaruwe.
Refrain
Twubake tugwana nka Nehemiya n’abe, Ntibatinyag’ abansi natwe tubarebeho; Dukomeze ku Rufatiro dusanīsh’ amabuye yahozeho, twubake kandi tugwana.
Couplet 5
Ngaho rero Torero nimb’uri ku Rugamba, Ukaba warizeye Ubutumwa bw’igihe, Uragirwa inama yo guhora uri maso, Kuk’ umusirikar’ adasinzira.
Refrain
Twubake tugwana nka Nehemiya n’abe, Ntibatinyag’ abansi natwe tubarebeho; Dukomeze ku Rufatiro dusanīsh’ amabuye yahozeho, twubake kandi tugwana.
Couplet 6
(U)mwanzi wacu Satani yari yadutwaye byinshi, Ibyo kagungu yariye, uburima n’ubuzukira, Ubu Yes’Umukiza Yarabitugaruriye, Twubake tugwany’ abanzi b’umurimo.