Indirimbo Zikundwa Open in the app

#547

Ubuzima bw’umukristo

Umuco 2

Couplet 1

Ubuzima bw’umukristo kw’isi, N’intambara z’urwunge nyinshi, Kuva yizera Kristo kw’iyi si, Kugez’ avanywe kw’iyi si, Atarizer’ anezezwa na byinshi, Akabwirizw’ Ijambo ry’Imana, Iyo yumvise bimuha kwizera, Atangir’ inzira y’umusaraba.

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2

Couplet 2

Ibyo yirukagaho ni kamere, Ijambo ritangira kubyica, Ni ko gupfa kuri kamere, Umwuk’ akayobora muri we, Nta na kimwe kigomba kworoha, Byose binyuze mu Ntambara, Agwan’ intambara yo Kwizera, Krist’ Amutunganya kw’Ijambo.

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2

Couplet 3

Har’abagira ngo kub’Umukristo, N’ukutagir’ ikibazo na mba, Arikw’ abatagir’ Intambara, Burya kenshi ntabwo barizera, Kuko n’umusirikare nyawe, Agaragarira mu ntambara, Bitar’ibyo Yes’Aravug’ati: “Uzanesh’ azambikw’ ikamba”

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2

Couplet 4

Yesu Krist’aza kw’iyi si, Yagwany’ intambara y’Urugendo, Kukw’ah’ Umugeni we yar’ari, Kuhagera kwar’ ukugwana, Herodi yicish’ abana bato, Ngw’ashak’ ukw’abon’ Umwami Yesu, Abanyamadini baramuhiga, Ariko byaherutswe no Kunesha.

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2

Couplet 5

Bene Data benshi bizeraga, Bagwany’ Intambara z’urwunge, Banzwe n’isi n’abitwa ko basenga, Kukw’ inzira yos’ifunganye, Byose bineshwa no guca bugufi, Ukiyang’ ugakurikira Yesu, Ukizer’ ugahora usenga, Ukambarir’ Intambar’ ugwana.

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2

Couplet 6

Iyo ntambar’ impamv’ari ngombwa, N’uko har’ibintu bibiri, Ukuri n’ikinyoma bigwana; Imana na Satani si bamwe, Mw’Ijuru Rusifer’ ashaka ko yakubahwa nk’Uwiteka, yirukanwa ajugunywa mw’isi, Ni yo Ntambara n’ub’ikigwanwa.

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2

Couplet 7

None rero Mugeni wa Yesu, Gwanira gukomez’ Isezerano, Umenye neza kw’inkwano wakowe, N’amaraso y’Iman’ Ihoraho, Menya k’ugomba kugwan’ Intambara. Menya k’ukugwanya mubana: Umubiri wawe n’abatizera, Ibyo ni by’uhanganye nabyo.

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2

Couplet 8

Burya kand’umukrist’ ushikamye, Yishimira kugwan’ intambara, Kukw’ibyo bimuhamiriza ko, Ari mu Rugendo rujya mw’Ijuru, Kuko Satani ntabwo yigwanya, Agwany’ abagwany’ibye nawe, Kandi bituma duhishurirwa, Uko dukorana n’Uwiteka.

Refrain

Yesu Kristo ǔmwizera wese, Agwana kugeza ku kunesha, Arababazw’ akageragezwa, Kuko nyuma azanezerwa, {Kandi nik’uwizer’ abaho.} x2