Indirimbo Zikundwa Open in the app

#536

Uwo mwanya abakaludaya...

Umuco 2

Couplet 1

Uwo mwanya Abakaludaya, Baza kurega Abayuda bati: “Nyagasani, Nyaguhoraho, Watanz’ itegeko ng’umuntu wese, Yubarare has’aramy’ igishushanyo, Utabikoze atabwe mu muriro”.

Refrain

{None - Shaduraka, Meshake n’Abedenego Banze - Banze gupfukamira igishushanyo, Habe - Habe no gukorera imana zawe.} x2

Couplet 2

Nebukadineza abwir’Abaheburayo Ati:”Mugomba gupfukamir’ igishushanyo Mutabikoze, ndabata mu muriro, Ndeb’Iman’ ibakiz’ amaboko yanjye” Abaheburayo basubiz’ umwami bati: “Imana dukorer’ibasha kudukiza, Ariko kandi n’ah’Itadukiza, Ntituzapfukamira imana zawe”.

Refrain

Babataye - Babataye mw’itanura ry’umuriro Umuriro - Umuriro wica ababatayemo Uko niko - Uko nik’uzarengany’abana b’Imana Ashaka - Ashaka kubajuguya mu muriro Umuriro - Umuriro niw’ubw’-uzabanza kwica Uvumye - Uvumy’Isirayeli nawe avumwe Uzayigwanya - Uzayigwanya na w’Izamugwanya, {Uyiha - Uyih’umugisha na w’azawuhabwa.} x2

Couplet 3

Nebukadineza n’abatware yatwaraga Babony’abantu bane mw’itanura, Nebukadineza avuga yeruy’ati: “Uwakan’afit’ishusho y’umwana w’Imana” Batemberaga mw’itanura ryak’umuriro, Bavamo nta gashatsi kabo gahiye.

Refrain

Iki gihe - Nebukadineza w’ubu ni, Satani, Acana - Acan’umuriro w’ibigeragezo Abyuts’irari - Umujinya n’amahane, kwita- ndukanya, Azana - Azan’ibice, ibibazo n’ubusambanyi, {Yambika abagore ubusa ngo n’ibigezweho.} x2

Couplet 4

Ubu Satani yashyizeh’ igishushanyo, Cy’urufatanye rw’amadini yose, Ng’umuntu wese yinjire muri rwo, Utarurimo azatotezwa n’amadini, Umuriro ucanywe na Satani, N’ibigeragezo byatum’uva mw’Ijambo.

Refrain

Ashyiraho - Ashyirahw’igishushariyo, cy’abagore Ashyiraho - Ashyirahw’igishushanyo, cy’ubutunzi, Ashyiraho - Ashyirahw’igishushanyo, cy’amafaranga, Ashyiraho – Ashyirahw’igishushanyo, cy’icyubahiro, Akubwira - Akubwira ko nib’ubibuz’upfuye Musubize - Musubize k’udatiny’uwic’umubiri {Uwo gutinywa - N’uwica ubugingo, n’umubiri.} x2

Couplet 5

Mu bagwanira ubukozi mw’itorero, Hakenewe ishusho y’uwakane, Ngw’ashire buri wese mu mwanya we, Mu birukanswa no kuvugavuga, Krist’ Arakenewe ngo Yigaragaze, Azan’ubumwe bw’umwuka mu bizera.

Refrain

Ishusho - Ishusho y’uwa kane irakenewe Ngw’asubize- Ngw asubize abafite ibibazo Muri Kristo - Muri Kristo nta bibazo bihari, {Yesu - Yesu n’igisubizo mu bizera.} x2

Couplet 6

Satan’acan’umuriro w’amacakuburi agonganish’ Abana b’Imana Nzima, hakenewe ishusho y’uwakane, ngw’avaneh’ imbuto zose za kamere, mu mibanire y’abashakanye, hakenewe ishusho y’uwakane.

Refrain

Bana b’Imana - Ntimukangwe n’ikome, ry’ibigeragezo, Kristo - Krist’azabana n’abamwizera Haba mu rupfu - mu muriro no mu kurenganywa Ishusho - Ishusho y’uwa kane ni Kristo Yesu, {Na We - Na W’ahora ari kumwe, n’abamwizera.} x2