#425
Mbega urukundo...
Umuco 2
Couplet 1
Mbeg’urukundo rusumba vyose, Urukundo ruva k’Uwiteka, Ruduh’ Ubugingo buhoraho, Urukundo rutwambik’ ubwiza, Urukundo rutagereranywa, Rutigeze rugirwa n’umuntu.
Refrain
Dushime Imana, Yatanz’ Ubugingo bwayo, Tugahabw’ impano, Idutandukanya n’abo mw’isi.
Couplet 2
Mbeg’Ubuntu twakunzwe n’Imana, Abanzi bataz’ iby’Agakiza, Bakundwa n’Umukiza Yesu, Yadukunze twe tutamukunda, Abanz’ abahindur’ inshuti ze, Mbeg’Ubuntu twagiriwe cyane.
Refrain
Dushime Imana, Yatanz’ Ubugingo bwayo, Tugahabw’ impano, Idutandukanya n’abo mw’isi.
Couplet 3
Tur’ubwoko bwabyawe n’Imana, Kuk’urwo Rukundo twaruhawe,
Couplet 4
N’itegeko twahawe na Kristo, Dukundanire mu Mana yacu, Kukw’ Imana yac’ar’ Urukundo, Kuyikunda n’ukwumvir’ Ijambo.
Refrain
Dushime Imana, Yatanz’ Ubugingo bwayo, Tugahabw’ impano, Idutandukanya n’abo mw’isi.
Couplet 5
Inshuti ze zanze kumwakira, Banga kumwizera, baramwica, banze kwizera Jambo w’Imana, abantu bo bakund’ ubakunda. Ariko We Yakunz’ abamwanga, Abahindur’ ubwoko bukundwa.
Refrain
Dushime Imana, Yatanz’ Ubugingo bwayo, Tugahabw’ impano, Idutandukanya n’abo mw’isi.
Couplet 6
Mu kubaho kwe yaradukunze, Mu gupfa kwe Araducungura, Mu guhambw’ Ajyan’ibyaha kure, Mu kuzuk’ aradukiranukira, Ku bw’Ubuntu, kand’iteka ryose, Azagaruk’aje kutujyana.
Refrain
Dushime Imana, Yatanz’ Ubugingo bwayo, Tugahabw’ impano, Idutandukanya n’abo mw’isi.
Couplet 7
Nta muntu wakunze nk’ukw’akunda Kandi nta n’uwanzwe nk’uko yanzwe T’wishimir’urukundo rw’Imana, Tuger’ ikirenge mu cya Yesu, Dukorere byose mu rukundo, Turushake kukw’ar’ Ubugingo.
Refrain
Dushime Imana, Yatanz’ Ubugingo bwayo, Tugahabw’ impano, Idutandukanya n’abo mw’isi.
Couplet 8
Twasanze tur’abatoranijwe, Abatambyi b’Ubwami bwa Yesu, Ishyanga Ryera ry’Isumba byose, Ku bw’Urukundo rw’Imana yacu, Kera ntitwar’ ubwoko na gato, Ariko noneho tur’Abera.
Refrain
Dushime Imana, Yatanz’ Ubugingo bwayo, Tugahabw’ impano, Idutandukanya n’abo mw’isi.