Indirimbo Zikundwa Open in the app

#317

Mbese satani wiruhiriz’iki?

Umuco 1

Refrain

[Trad. en Fr., voir Cant. n° 450]

Couplet 1

Mbese Satani wiruhiriz’iki? Ko ntawuyobew’ icy’ugambiriye, Uko byamera kose nzakomeza, Mpfa gusa kubona Yesu yamamazwa.

Refrain

Yesu ni We Watangiy’ Umurimo, Kandi nzi neza kw’Azawusohoza, Ibikangisho by’intar’iziritse, Binesheshw’ Ibanga ry’i Gologota.

Couplet 2

Njya numv’ amakuru yo kunaniza, N’urusaku rwinshi ngo vyakomeye, Nyamara sinzemera kumureka, Nzi yuko nkorer’ Umwami Muzima.

Refrain

Yesu ni We Watangiy’ Umurimo, Kandi nzi neza kw’Azawusohoza, Ibikangisho by’intar’iziritse, Binesheshw’ Ibanga ry’i Gologota.

Couplet 3

Ni kok’iyi ntambar’irakomeye, Bituma bensh’urukundo rukonja, Ndetse bamwe muri twe banayoba, Nyamar’ibyo si byo byankerereza.

Refrain

Yesu ni We Watangiy’ Umurimo, Kandi nzi neza kw’Azawusohoza, Ibikangisho by’intar’iziritse, Binesheshw’ Ibanga ry’i Gologota.

Couplet 4

Abakimirana muhindukire, Mwivuga kw’i Siyoni hatagerwa, Jye numva mmaramaje gushikama, Nshobozwa byose na Krist’ump’ imbaraga.