Indirimbo Zikundwa Open in the app

#190

Guh 224 IZUBA NIRIRENGA

Izindi

Couplet 1

Izuba nirirenga turangij’ imirimo, ubwo tuzaba tunaniwe, Uhorah’ utwara byose niw’Uzadukiza, duhurire kuri Siyoni.

Refrain

Tuzahurirayo, koko tuzahurirayo, Tuzibanira na Yesu, Muri cya Gihugu cyiza, Tuzahurirayo, koko tuzahurirayo, Twibanire (twibanire), mw’Ikuzo rye.

Couplet 2

Tunyura mu gicucu, no mu mugaru mwinshi, Tugoswe n’umwijim’ ukaze, Ariko Uhoraho, Niw’Uzatuyobora, Ab’ari W’utugez’ iwacu.

Refrain

Tuzahurirayo, koko tuzahurirayo, Tuzibanira na Yesu, Muri cya Gihugu cyiza, Tuzahurirayo, koko tuzahurirayo, Twibanire (twibanire), mw’Ikuzo rye.

Couplet 3

Nubw’amaso yacu yuzuyemo amarira, dufit’ ubwoba mu mitima, ariko Umukiza Agiye kutujyana, Aho tuzashir’ agahinda.