#189
Guh 222 MFASHA NGO NDUSHEHO
Izindi
Couplet 1
Mfasha ngo ndusheho kugukunda, Icyo nicyo ngusaba mpfukamye. Mbigusabye cyane mfasha Mwami Yesu, ngo ndusheho kugukunda.
Couplet 2
Nashats’iby’iyi si ngo nezerwe, ubu ndabiretse, ng’ump’ ibyiza. Icyo nsaba gusa, Mfasha Mwami Yesu, ngo ndusheho kugukunda.
Couplet 3
Mfit’umubabaro n’agahinda, nzishimira cyan’ Intumwa zawe. Iyo ndirimbana nazo biramfasha, nkarushaho kugukunda.
Couplet 4
Mu marembera y’ubu bugingo, nzagushima cyane ngusingize. Nzakuririmbira maze mvuge nsenga, ngo ndusheho kugukunda.