Indirimbo Zikundwa Open in the app

#194

Uko impara

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Uko impara iguye umwuma yahagira ishaka amazi niko nanjye nakumutima nshaka Ubugingo bw’Iteka.x2

Refrain

Urihehe urihe, [Mwami] ko nifuza kukubona ngo ngendere hafi yawe kuko ndi njyenyine [amanywa] amanywa ambera nk’ijoro umucyo ni nk’umwijima. Isi yahindutse ukundi yewe Mucunguzi wanjye.

Couplet 2

Iyo nicuye nijoro, no mugitondo bukeye niriza umunsi ngushaka yewe Mucunguzi wanjye.x2

Refrain

Urihehe urihe, [Mwami] ko nifuza kukubona ngo ngendere hafi yawe kuko ndi njyenyine [amanywa] amanywa ambera nk’ijoro umucyo ni nk’umwijima. Isi yahindutse ukundi yewe Mucunguzi wanjye.

Couplet 3

Iyo nibutse ibyicaro byo mw’Ijuru byiza cyane numva mbifitiye ubwuzu yewe Mucunguzi wanjye.x2

Refrain

Urihehe urihe, [Mwami] ko nifuza kukubona ngo ngendere hafi yawe kuko ndi njyenyine [amanywa] amanywa ambera nk’ijoro umucyo ni nk’umwijima. Isi yahindutse ukundi yewe Mucunguzi wanjye.

Couplet 4

Agakiza wanzaniye n’amahoro yo wampaye numva ntashaka ku yareka yewe Mucunguzi wanjye.x2