Indirimbo Zikundwa Open in the app

#193

Iyo nkumbuye

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Iyo nkumbuye iwacu mu Ijuru ibinezaneza byuzura umutima nshaka kuguruka ngo nitahireyo nkabura amababa nkagira agahinda.x2

Refrain

Mbe mutima yanjye humura witinya igihe gishize si cyo gisigaye komeza Urugendo tugiye kwambuka Yerusalemu nshya iriya hakurya.x2

Couplet 2

Njyewe ndarambiwe kuba muri iyi si, nshaka kuguruka ngo nitahireyo, Iyo mu Gihugu cy’umutekano, mbese wowe ntabwo ukumbuye kujyayo?x2

Refrain

Mbe mutima yanjye humura witinya igihe gishize si cyo gisigaye komeza Urugendo tugiye kwambuka Yerusalemu nshya iriya hakurya.x2

Couplet 3

Reka mbaratire ibyicyo Gihugu ibyaho byose ni akataboneka icyitwa ingorane ntabwo kirangwayo. Mbese wowe ntabwo ukumbuye kujyayo?x2

Refrain

Mbe mutima yanjye humura witinya igihe gishize si cyo gisigaye komeza Urugendo tugiye kwambuka Yerusalemu nshya iriya hakurya.x2