Indirimbo Zikundwa Open in the app

#173

Muri iy’isi nd’umunyantegenke

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

B: Muri iy’isi nd’umunyantegenke nifuza gufashwa nawe Mwami wanjye ngwino untabare unyobore inzira.

Refrain

TS: Ndananiwe ndetse ndarushyee Mwami ngwino umfashe, Urugendo ruraruhijee Yesu ngwino umfashe.x2

Couplet 2

B: Ubu Mwami ndananirwa cyane binteye ubwoba nizeye gusa kw’iherezo Uzaneshereza.

Refrain

TS: Intambara iraruhijehee ku bwanjye sinayitsinda niyo mpamvu ngutakira nti Yesu ngwino Umfashe.x2

Couplet 3

B: Ngerageza kwihangana ariko ndananirwa none Mwami ndagutabaje ngwino Undwanirire.

Refrain

TS: Ayi Mukiza dore ndarushyee giravuba umfashe imbaraga zimbanye nke Yesu ngwino Umfashe.x2 [S: Yesu T: Yesu ngwino Umfashe.x2].