#173
Muri iy’isi nd’umunyantegenke
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
B: Muri iy’isi nd’umunyantegenke nifuza gufashwa nawe Mwami wanjye ngwino untabare unyobore inzira.
Refrain
TS: Ndananiwe ndetse ndarushyee Mwami ngwino umfashe, Urugendo ruraruhijee Yesu ngwino umfashe.x2
Couplet 2
B: Ubu Mwami ndananirwa cyane binteye ubwoba nizeye gusa kw’iherezo Uzaneshereza.
Refrain
TS: Intambara iraruhijehee ku bwanjye sinayitsinda niyo mpamvu ngutakira nti Yesu ngwino Umfashe.x2
Couplet 3
B: Ngerageza kwihangana ariko ndananirwa none Mwami ndagutabaje ngwino Undwanirire.
Refrain
TS: Ayi Mukiza dore ndarushyee giravuba umfashe imbaraga zimbanye nke Yesu ngwino Umfashe.x2 [S: Yesu T: Yesu ngwino Umfashe.x2].