Indirimbo Zikundwa Open in the app

#172

Nzishima cyane

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Nzishima cyane ngeze mw’Ijuru nzanezerwa ibi bitavugwa nzahurirayo n’abacunguwe bavuye mu mpande z’isi yose.

Refrain

Mwami kangur’umutima wanjye umpe guhora ngutegereje ubwo Uzaza nanjye tuzajyane kuko muri iy’isi siho iwacu.

Couplet 2

Ibinezeza byo muri iyi si byibagije benshi ibyo mw’Ijuru nyamara ntibaziko mw’Ijuru tuzasangira n’Umwami Yesu.x2

Refrain

Mwami kangur’umutima wanjye umpe guhora ngutegereje ubwo Uzaza nanjye tuzajyane kuko muri iy’isi siho iwacu.

Couplet 3

Muri iyi si nta cyiza mbonamo ntacyambuza gukorera Yesu nyamara wa mutima wanjye we kangukira gushaka Ubugingo.x2

Refrain

Mwami kangur’umutima wanjye umpe guhora ngutegereje ubwo Uzaza nanjye tuzajyane kuko muri iy’isi siho iwacu.