#151
Uwiteka ndakwinginze
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Uwiteka ndakwinginze tega amatwi nkubwire ibinyuzuy’ umutima ariko bimbuza Urugendo.x2
Refrain
[Mwami] Mwami ni wowe niringiye [kandi] ni wowe nkurikiye [rwose] rwose ntakindi nshaka mu Butumwa [uretse] uretse ko nshaka guhindurwa.
Couplet 2
Umwanzi anzanira imvugo mbi ibitekerezo akabyanduza ibyo numva akabyinjiramo ansubiza mubyo nanga.x2
Refrain
[Mwami] Mwami ni wowe niringiye [kandi] ni wowe nkurikiye [rwose] rwose ntakindi nshaka mu Butumwa [uretse] uretse ko nshaka guhindurwa.
Couplet 3
Aho ndi hose kwansangayo no mw’iteraniro ambuza uburyo arakoresha uko ashoboye ngo abuze abawe Urugendo.x2
Refrain
[Mwami] Mwami ni wowe niringiye [kandi] ni wowe nkurikiye [rwose] rwose ntakindi nshaka mu Butumwa [uretse] uretse ko nshaka guhindurwa.
Couplet 4
Ariko hari kimpumuriza haracyariho urufatiro ni wowe warwanditseho ati Uwiteka azi abana be.x2
Refrain
[Abo] abo Wamenye isi itaremwa [Mwami] Mwami Waraba tsindishirije [kandi] kandi abo nibo Wambitse ubwiza [nizera] nizera ko nanjye abo mbarimo.x2