Indirimbo Zikundwa Open in the app

#144

Uwiteka Mana

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Uwiteka Mana gusenga kwanjye kukugereho, ni Wowe nizeye mwungeri wanjye Mukiza wanjye, mu byaremwe byose nta kiriho kitaremwe Nawe, dore nanjye ubwanjye ndi kibumbano wibumbiye.

Refrain

[YESU we] Nakuvaho nkajya hehe? Ko ariwowe ubeshaho byose [Haleluya] Kandi Amagambo yawe ariyo ampa Ubugingo.x2

Couplet 2

Mfite icyifuzo Yesu nkuzaniye ntucyirengagize Ubugingo bwanjye bukubere ubw’igiciro cyinshi. Ni wowe Wavuze yuko Ubugingo ubuha uwo ushaka kandi uwo udashaka Ubugingo ukabumwambura.

Refrain

[YESU we] Nakuvaho nkajya hehe? Ko ariwowe ubeshaho byose [Haleluya] Kandi Amagambo yawe ariyo ampa Ubugingo.x2

Couplet 3

Muri iki gisekuruza cya karindwi ari nacyo cya nyuma Wohereje umuhanuzi umuha Ubutumwa bw’Umugoroba Nibwo bwamenyesheje ibyo abandi bita amayobera udafite umuhanuzi ntashobora kumenya iy’Ukuri.

Refrain

Nibwo: nibwo namenye Izina ry’iyaremye byose ko ari Yesu Kristo Immanuel Imana turi kumwe Nibwo: nibwo namenye umubatizo w’ukuri Ko ari mw’izina rya Yesu zina twahawe gukirizwamo Nibwo: nibwo namenye y’uko itorero ry’ukuri ari ry’ubatse ku nyigisho z’Intumwa n’Abahanuzi watumye. Non’ubu: nubatse kurufatiro nizeye kandi rw’ukuri namenye neza ko ari wowe Buye rikomez’Imfuruka.