Indirimbo Zikundwa Open in the app

#112

Hari ahantu hamwe

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Hari ahantu hamwe Imana Yatoranyije gushyira Izina ryayo ngo bayisengere Yesu niwe nzira na hantu h’Imana Yera ntayindi nzira yabone rwamo Ubugingo.

Refrain

Ni muri Yesu tubonera Agakiza Uwizera wese yitwa umukristo gusa (Niwe Mana yacu n’Umukiza ajye Abishimirwa x2)

Couplet 2

Nubwo amadini yabaye menshi cyane yose yitirira Umwami Yesu Kristo aho siho nzira Imana Yatoranyije abo n’abagore biyitirira umugabo umwe.

Refrain

Ni muri Yesu tubonera Agakiza Uwizera wese yitwa umukristo gusa (Niwe Mana yacu n’Umukiza ajye Abishimirwa x2)

Couplet 3

Aho hantu si gatorika n’abaporoso s’abapentekote abayehova cyangwa abadive si metodiste ntanubwo ari abarokore abizera Ukuri bitwa Abakristo gusa.

Refrain

Ni muri Yesu tubonera Agakiza Uwizera wese yitwa umukristo gusa (Niwe Mana yacu n’Umukiza ajye Abishimirwa x2)

Couplet 4

Yesu niwe Jambo ry’Imana yo mw’Ijuru yo yiyambariye umubiri ngo Iducungure Yesu niwe kuzura k’Ubumana kose ufite indi nzira itariwe ntaramumenya.

Refrain

Ni muri Yesu tubonera Agakiza Uwizera wese yitwa umukristo gusa (Niwe Mana yacu n’Umukiza ajye Abishimirwa x2)

Couplet 5

Yesu ati nta ujya kwa data ntamujyane umbonye wese abonye data wo mw’ijuru kuko ariwe Data, Umwana, n’Umwuka Wera inzira ukuri n’ubugingo bw’iteka ryose.

Refrain

Ni muri Yesu tubonera Agakiza Uwizera wese yitwa umukristo gusa (Niwe Mana yacu n’Umukiza ajye Abishimirwa x2)

Couplet 6

Twamurikiwe n’Umucyo w’igihe cyacu twizeye ko Ariwe wicaye kuri ya Ntebe kandi ni nawe ubwe uri buze kutujyana ngo aho Azaba natwe, tuzahaban’iteka ryose.