Indirimbo Zikundwa Open in the app

#98

Nubwo satani

Iz'i Gisenyi

Refrain

Nubwo Satani yirirwa atema ingiga z’ibiti ngo ahindire Abera tudahita nubwo Satani yirirwa afatisha umuriro ngo Abera tubone ko bikomeye tuzahindura amarembo y’abanzi.

Couplet 1

Ntabwo Abera dutinyishwa n’ikome ry’ibigeragezo kugira ngo izahabu ibe nziza nayo ihitishwa mu muriro ntabwo Abera twe twiheba ngo inzira irahindiwe n’urukuta rw’I Yeriko rwagushijwe no Kwizera ntabwo Abera batinyishwa n’itanura ry’umuriro Abaheburayo batatu nabo barinyujijwemo kandi kubwo Kwizera umuriro ntiwabakozeho bawutembereyemo nkuko umuntu atembera mu nzira.

Refrain

Nubwo Satani yirirwa atema ingiga z’ibiti ngo ahindire Abera tudahita nubwo Satani yirirwa afatisha umuriro ngo Abera tubone ko bikomeye tuzahindura amarembo y’abanzi.

Couplet 2

Kwizera niko kwatumye Abeli ahishurirwa ituro ry’ukuri kwizera niko kwatumye Enoki yimurirwa mu Ijuru ari muzima kuko utizera ntibishoboka yuko yanezeza Imana kuko Uwizera Imana agomba kwizera ko Iriho Yesu Kristo uko yarari ejo, none n’iteka ntahinduka Kwizera kwatumye Abrahamu ajya mu gihugu cy’Isezerano. Kwizera niko kwatumye Sara asama inda mu zabukuru Kwizeza kwatumye Aburahamu atanga umwana we Isaka.

Refrain

Nubwo Satani yirirwa atema ingiga z’ibiti ngo ahindire Abera tudahita nubwo Satani yirirwa afatisha umuriro ngo Abera tubone ko bikomeye tuzahindura amarembo y’abanzi.

Couplet 3

Kwizera kwatumye na Mose yanga icyubahiro cyo kwa Farao Kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo ari Ubutunzi bukomeye buruta ubwo mu Egiputa Kwizera ni nako kwatumye imimwa y’intare ifungwa kubwo Kwizera Gidiyoni yaneshesheje ibibindi Kwizera niko kwatumye inyanja itukura itanga inzira Kwizera kwatumye Yosuwa nawe ahagarika izuba Kuko uwizeri Imana agomba kumenya ko Iriho.

Refrain

Nubwo Satani yirirwa atema ingiga z’ibiti ngo ahindire Abera tudahita nubwo Satani yirirwa afatisha umuriro ngo Abera tubone ko bikomeye tuzahindura amarembo y’abanzi.

Couplet 4

Mbese mvuge ikindi ki bene Data igihe cyandenga Mvuze ibya Balaki na Samusoni nibya Yefuta na Dawidi nibya Samweli n’Abahanuzi baheshejwe nabo gutsinda abami no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa Ibyasezeranijwe no kiziba imimwa y’intare no kuzimya umuriro ugurumana no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke nokuba intwari mu ntambara no kunesha ababisha.

Refrain

Nubwo Satani yirirwa atema ingiga z’ibiti ngo ahindire Abera tudahita nubwo Satani yirirwa afatisha umuriro ngo Abera tubone ko bikomeye tuzahindura amarembo y’abanzi.

Couplet 5

Abagore bahabwaga ababo bapfushije bazutse Abagore basaturwaga amada abandi bakicwa n’inkoni kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa gukubitwa no kubohwa ndetse no gushyirwa mu mazu y’imbohe bicishwaga amabuye ndetse bagakerezwa inkerezo bakageragezwa cyane ndetse bakicishwa inkota bakazerera bambaye impu z’intama hamwe niz’ihene banyazwe byose bakababazwa bakagirirwa nabi cyane yewe n’isi ntiyarikwiriye yuko bayibamo. Bazereraga mu mashyamba ndetse no mubihanamanga no mu buvumo no mumasenga kubwo gutumbira Siyoni. Nubwo bamaze guhamwa neza ntibahawe Ibyasezeranijwe kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza kugira ngo badatunganywa tutari kumwe nabo.

Refrain

Nubwo Satani yirirwa atema ingiga z’ibiti ngo ahindire Abera tudahita nubwo Satani yirirwa afatisha umuriro ngo Abera tubone ko bikomeye tuzahindura amarembo y’abanzi.