Indirimbo Zikundwa Open in the app

#92

Kubona Imana bene data

Iz'i Gisenyi

Couplet 1

Kubona Imana bene Data birakomeye ntibiva ku bwenge cyangwa imirimo y’umuntu ahubwo biva k’Ubuntu gusa tugirirwa kuko Iman’uri mu Mwuka Arayibona.

Refrain

Mwene Data shaka Imana muruhande rwawe kuko turi mu minsi yo gukora ku Mana kuko uri mu mubiri atazayibona namba ahubwo ibonwa n’abahora mu Mwuka.

Couplet 2

Imana Ishaka ko tuyimenya mu ntambara uburebure bwayo tukamenya Ukwikora uko tubana nayo mur’iyi minsi yanyuma tukagenda mw’isi dusa n’Ijambo.

Refrain

Mwene Data shaka Imana muruhande rwawe kuko turi mu minsi yo gukora ku Mana kuko uri mu mubiri atazayibona namba ahubwo ibonwa n’abahora mu Mwuka.

Couplet 3

None se kwitw’ umukristo wo mwiteraniro ukitwa mwene Data kuko uhora uterana gusa mu mirimo yawe Imana Itaguhamiriza urushywa n’iki kadasa n’Ijambo?

Refrain

Mwene Data shaka Imana muruhande rwawe kuko turi mu minsi yo gukora ku Mana kuko uri mu mubiri atazayibona namba ahubwo ibonwa n’abahora mu Mwuka.

Couplet 4

Dore mu madini bavuga ko bazi Kristo abanyamubiri nabo bagenda bahamya Kristo none wiba umukristo woku magambo gusa hav’utazan’idini mu murimo w’Imana.

Refrain

Mwene Data shaka Imana muruhande rwawe kuko turi mu minsi yo gukora ku Mana kuko uri mu mubiri atazayibona namba ahubwo ibonwa n’abahora mu Mwuka.

Couplet 5

Umugeni wa Yesu ahor’agaz’arwana no guhangana n’imyuk’iyobya y’iki gihe ngw’atarangar’akabura Ubugingo bw’iteka kuko tubona k’Umwam’Atwegereye.

Refrain

Mwene Data shaka Imana muruhande rwawe kuko turi mu minsi yo gukora ku Mana kuko uri mu mubiri atazayibona namba ahubwo ibonwa n’abahora mu Mwuka.

Couplet 6

Menya kwicyo turwanira mur’iyi minsi ya nyuma s’ibigaragara cyangwa’ubwiza bw’umubiri kukw’amajyambere arakerereza bakundwa duse n’ishusho y’Umwami wacu Yesu.