#87
Abisiraheri
Iz'i Gisenyi
Couplet 1
Abisiraheri basohotse ali itorero rimwe bari bafite umuhanuzi Mose umukozi wahagurukijwe n’Imana Kora na Datani nabo barihagurutsa barema ibice mw’Itorero ry’Imana kuko biyumvisemo nabo ubukozi. Satani anyurira mubisa n’ubutambyi Imana kugirango isibe inzira z’inzoka. Kora na Datani nigice cyabakurikiye Imana ibumbura ubutaka burabamira. Ari bazima bapfa barimbutse.x2
Refrain
Inzira z’inzoka ubu ntiziba mu mazi unyuze mu mu maz’ubona ho inyuze inyuze mu batizera umenye ko ari satani inyuze mu by’isi urayitahura mu byaha bigaragara umenya ko ari Satani ubu Satani anyura ku rutare Satani anyura ku rutare Satani yitwikira ibyanditswe avuga ibyubahanuzi bavuze, abicurika abyuririraho akora ibibi.x2
Couplet 2
Mbese ibice mu bizera biva he? Uwitandukanya n’abandi akirem’ibice burya abafite ibyo ararikiye bamwe babwiriza Kristo kubw’indamu abandi nabo babwiriza Kristo kubw’inda mukuli no mu binyoma Kristo aravugwa kandi n’ibice ningobwa ngo bibeho kugirango abizer’ukuri bagaragare igiti cyose kigaragaze imbuto cyera kwirema ibice no kwitandukanyan’abandi burya ibyo ni kamere burya ibyo nabyo n’icyaha bene Data.
Refrain
Inzira z’inzoka ubu ntiziba mu mazi unyuze mu mu maz’ubona ho inyuze inyuze mu batizera umenye ko ari satani inyuze mu by’isi urayitahura mu byaha bigaragara umenya ko ari Satani ubu Satani anyura ku rutare Satani anyura ku rutare Satani yitwikira ibyanditswe avuga ibyubahanuzi bavuze, abicurika abyuririraho akora ibibi.x2
Couplet 3
Umuntu arapfa ariko umwuka wo ntupfa abirema ibice mu Butumwa bava he? n’umwuka wa Kora na Datani ubarimo abakorera inda zabo mu Butumwa bava he? n’umwuka wa Yuda isikariyoti ubarimo abagendera mu ibyiki gihe bava he? ni umwuka wa Dema ubarimo abashaka icyubahiro n’ubutunzi bava he? n’umwuka wa Balamu na Banikolaiti ubalimo abahamya k’umuzuko wabaye bava he? n’umwuka wa Fileto na Humeneyo ubarimo.
Refrain
Nib’uhamya ko Kristo Yagarutse Ukab’ukiri mu miruho y’iyi si ukaba uhamya k’umuzuko wamaze kuba ab’ubwiriza nyuma bagapfa bo bajya he nib’umuzuko wa mbere ar’uwabera abapfa nyuma y’uwo muzuko bajya he? Niba izamurwa rigenda riba gahoro wow’usigara kw’isi uruhira iki? Umugeni nazamurwa imbabazi zishize abazasigara bazakubitwa n’ibyago.x2
Couplet 4
Njyewe icyo nzicyo ntashidikanya igihe nkiri muri uyu mubiri w’ibyaha nkaba Nkirwara ngifite umuruho Kristo ntaragaruka kujyana Itorero kandi naza nanjye sinzasigara kuko mw’Ijuru ntamarira azabayo kandi abapfuye bazabanza bazurwe natwe abariho duhindurwe tujyane nabo tuzamurwe mu bicu gusanganira Umwami tumaranish’ umubabaro kubwirana. Aya magambo bityo: dusibe inzira z’inzoka Aya magambo bityo: dutahure inzira z’umwanzi.
Refrain
Iki gihe ukuri n’ibinyoma byenda gusa icyo nzi cyo ntashidikanya ni kimwe nuko nta gufa ry’Umwami ryavunaguritse byerekana ko nta ntore y’Imana izazimira. Abari mu kiganza cy’Uwiteka bose bazatahura inzira Satani anyura.x2